Miss Aurore, Kalimpinya na Ish Kevin bagiye guhurira mu irushanwa rimwe

Kalimpinya Queen, umuraperi Ish Kevin na Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 abazitabira isiganwa ry’imodoka rya “Nyirangarama Rally” rigiye gukinwa ku nshuro ya kane, aho rizabera mu mihanda yo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025.

Imodoka 10 ziganjemo iz’Abanyarwanda nizo zitezwe muri iri siganwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (Rwanda Automobile Club- RAC), ku bufatanye na Entreprise Urwibutso ya Sina Gérard.

Nyirangarama Rally 2025 izitabirwa n’abakinnyi b’ibihangange mu gusiganwa mu modoka mu Rwanda.

Mu bapilote bitezwe harimo Gincarlo Davite wegukanye Nyirangarama Rally ubwo yakinwaga ku nshuro yayo ya mbere mu 2019.

Hari kandi Kalimpinya Queen wigaragaje mu mwaka w’imikino wa 2024, umuraperi Ish Kevin umaze kwigaragaza nk’umupilote utanga icyizere muri uyu mukino na Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012.

Queen Kalimpinya asanzwe amenyereye aya marushanwa abera mu Rwanda
Miss Aurore Kayibanda azaba yitezwe n’abantu benshi
Umuraperi Ish Kevin nawe azitabira iri siganwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *