Abakinnyi ba DR Congo bahawe imodoka n’inzu

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yahembye buri mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, nyuma yo gutsindira itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka, itsinze Jamaica igitego 1-0.

Amafoto yatangajwe n’ibiro bya perezida wa DRC agaragaza Perezida Tshisekedi yakira abakinnyi b’ikipe y’igihugu Les Léopards ejo ku cyumweru mu murwa mukuru Kinshasa, ubwo bari bageze mu gihugu.

Itangazo rivuga ko mu rwego rwo gushimira iyi kipe, yahaye buri mukinnyi inzu n’imodoka, kubera gusubiza DRC mu gikombe cy’isi yaherukagamo mu 1974.

Radio na televiziyo y’igihugu yatangaje videwo igaragaza imodoka z’umukara n’umweru zo mu bwoko bwa Jeep 4×4 zahembwe abo bakinnyi.

DRC iri mu itsinda K ihuriyemo na Portugal, Uzbekistan na Colombia.

Umukino wayo wa mbere izawukina na Portugal, ku itariki ya 17 Kamena (6) uyu mwaka, mu mikino y’igikombe cy’isi izabera muri Mexique, Canada n’Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *