Umuhanzi Danny Vumbi hamwe na mugenzi we Eric Senderi ni bamwe mu bafite urwibutso rw’uko bigishije umuhanzi The Ben mbere y’uko aba ikirangirire.
Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bavuga ko iyo ataza guhirwa n’umuziki ubu aba ari umwarimu, kuko yanabikozeho ubwo yigishaga imibare mu mashuri yisumbuye.
Ibyo kwigisha imibare ni byo yize mu ishuri nderabarezi rya Kigali (KIE) aranabikora mu ishuri ryisumbuye rya APADE.
Danny Vumbi avuga ko yigishije imibare imyaka ibiri muri iri shuri anigisha umuhanzi The Ben wigaga mu mwaka wa kane.
Danny wavutse kuwa 28 Ukwakira 1978 avuga ko yigishije The Ben ahagana muri za 2005 mu kigo cya APADE muri Kicukiro ati “Ni nabwo impano y’uyu muhanzi yatangiye kugaragara.”

Danny Vumbi avuga ko atibuka neza uko The Ben yitwaraga mu mashuri yisumbuye cyane ko yamwigishaga isomo ry’imibare.
Danny Vumbi avuga ko icyo gihe yigisha The Ben nawe yari mu itsinda rya The Brothers yari ahuriyemo na bagenzi be.
Kuri we, kuba The Ben yarinjiye mu muziki ntibyamutunguye, kuko yari asanzwe abizi. Ariko kandi anishimira ko bakoranye indirimbo.
Senderi niwe wigishije The Ben imodoka
Umuhanzi The Ben wavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988, mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunzu Ubumwe za Amerika yabanje kwiga imodoka ibi kandi akaba yarabifashijwemo n’umuhanzi Hit Senderi.
Senderi ni umuhanzi uzwiho kugira udushya no kugaragaza ubudasa. Izina rye ryamamaye mu muziki mu myaka irenga 20 ishize.
Nubwo yakoraga umuziki uyu muhanzi yigeze kubaho umwarimu wigisha gutwara imodoka. Bamwe mu bo yigishije ntabwo bazwi, ariko uzwi cyane ni The Ben yigishije gutwara imodoka igihe yari atarajya muri Amerika.


