Umuhanzi RunUp uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki Nyarwanda yikomye Abayobozi ba 1:55 AM aribo Coach Gael na Kenny Mugarura bavuze ko bamaze kubona ko hari ikibazo cy’indirimbo nziza (indirimbo iri “hit’).
RunUp ufite indirimbo ikunzwe yitwa “Tsunami” yavuze ko mu Rwanda nta bukene bw’indirimbo nziza buhari akomeza avuga ko ibyo bavuze ari ugupfobya akazi kagoranye abahanzi baba bakoze kuko hari abahanzi benshi basohoye indirimbo nziza cyane ahubwo ko Coach Gael na Kenny bagomba kwihugura/gukora ubushakashatsi bwimbitse bakamenya ibigezweho.


