Ellen Degeneres yahunze Amerika kubera Trump

Ellen DeGeneres umunyamerika w’icyamamare mu biganiro kuri televiziyo yagaragaye bwa mbere mu ruhame kuva aho yimukiye mu Bwongereza, avuga ko yafashe icyo cyemezo nyuma y’umunsi umwe Donald Trump yongeye gutorerwa kuba perezida wa Amerika.

Uyu munyarwenya wakira ibiganiro kuri televiziyo yabwiye abantu ahitwa i Gloucestershire ko ubuzima mu Bwongereza ari “bwiza kurushaho”.

Ellen yavuze ko we n’umugore we Portia de Rossi, barimo gutekereza ku gushyingirwa nanone mu Bwongereza nyuma y’uko muri Amerika hari ibikorwa byo kuvanaho uburenganzira bw’abashakana bahuje igitsina, kandi ko Amerika ikiri “ahantu hateye ubwoba ku kuba uwo uri we”.

Yavuze kandi ku birego byo gukoresha abantu nabi byatumye ikiganiro cye cyari kimaze igihe kirekire gihagarara mu 2022, yemera ko ubwe ashobora kuba “akaze cyane”, ariko ahakana amakuru yo gushuka abantu kureba inkuru zitarimo ibyo uba wababwiye ku ikubitiro (clickbait).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *