Munyakazi Sadate na komite ye bari bayoboye ikipe ya Rayon sports,begujwe n’inama
ikomeye yabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Nzeri 2020 ikaba
yabahuje na RGB,MINISPORTS ndetse na bamwe mu banyamuryango b’iyi kipe.
Nyuma y’igihe kinini muri Rayon Sports havugwa ibibazo by’urusobe byatangiye
Coronavirus igeze mu Rwanda,Komite y’iyi kipe yari iyobowe na Munyakazi Sadate imaze
kweguzwa ndetse ihabwa n’amabaruwa ayishimira.
Iyi nama yari itegerejwe na benshi,yarangiye yemeje ko komite ya Rayon Sports
ivuyeho,hanyuma abantu b’inararibonye bo muri Rayon Sports biganjemo abayiyoboye
basabwa gutanga amazina y’abantu babona bashobora kuyobora Rayon Sports.
Aya mazina yatanzwe babwirwa ko nta gihindutse kuri uyu mugoroba cyangwa ku munsi
w’ejo bashobora kubwirwa ababa bayoboye Rayon Sports.
Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Komite ya Sadate n’indi nshya
izashyirwaho uzaba kuwa 24 Nzeri uyu mwaka.
Abari mu nama bemeje ko Sadate na Komite bashyikirijwe amabaruwa abasezerera ku
mirimo nyuma yo kunanirwa gukemura ibibazo byari mu ikipe kugeza aho abakinnyi benshi
bifuza kuyivamo.
Amakuru ahari n’uko ikipe ya Rayon Sports ishyirirwaho urwego rw’ubuyobozi ndetse
hagashyirwaho na CEO bivugwa ko ashobora kuba MURANGWA Eugene wabaye
umunyezamu w’iyi kipe mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Tariki 14 Nyakanga 2019,nibwo Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon
Sports mu nteko rusange, asimbura Paul Muvunyi wari umaze imyaka 2 ayoboye.
Nyuma yo kujya kuri uyu mwanya, Sadate yatangiye gushwana na bamwe mu bari
bamwungirije ndetse yita ishyamba bamwe mu bayobozi bayoboye iyi kipe.
Muri Nyakanga uyu mwaka,Uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports,Paul Muvunyi
yatangaje ko Munyakazi Sadate wari uyoboye ikipe yahawe uyu mwanya nyuma yo kubizeza
ibitangaza n’imishinga idasanzwe afitiye Rayon Sports.
Muvunyi Paul yatangarije Radio 10 ko nubwo Munyakazi avuga ko yafashe ikipe ya Rayon
Sports kuri konti yayo hari ubusa ndetse n’amadeni ya miliyoni 600 FRW ariko ngo yaje
abizeza ibitangaza ameze nka Moise Katumbi wa TP Mazembe.
Yagize ati, “Sadate ni muto twamamaje dukeneye kuzana amaraso y’abato mu
ikipe.Ni umuntu ufite ibitekerezo….Yaje afite umushinga mwiza kandi ufatika.Uwo mushinga
ugeza naho utwereka ko stade izubakwa iruta stade Amahoro inshuro 2 zinarenga,ntabwo
uwo muntu yaje asanzwe ndetse twamufataga nka Katumbi wa wundi wa TP Mazembe.
Twari tuzi ko iyo konti avuga ko yarimo ubusa ayizaniye ikigega ntasobanura.Iyo MK Card
icyo yazanye nicyo twabonye kuko iyo worosoye ubonamo ubusa. Iyo konti ntabwo
twayisizemo ubusa kuko amafaranga ya Djabel niwe wayakiriye,SKOL yahise imuha
miliyoni 33,twari twatwaye igikombe baduha miliyoni 25 FRW.Murumva ko icyo kigega
kitarimo ubusa.”

Muvunyi yavuze ko Sadate hari ibyo yemereye abantu, babona bisa nk’inzozi gusa avuga ko
ikibabaje ikipe itameze neza kubera ko ubumwe bw’abakunzi bayo bwasenyutse.
Muvunyi yagarutse ku mvugo ya Sadate yo Kwita bamwe mu bari abayobozi ba Rayon
Sports ishyamba ndetse azaritwika abandi akabita ibisambo,nyuma y’iminsi mike yari amaze
atowe.
Yagize ati, “ Ntabwo Sadate anywa inzoga ariko kuri iyi mvugo wumva ko ari
iy’umusinzi.Kuyobora Rayon Sports bisaba kumenya ko abantu bamwe ubatwara.Baba
barakaye ukamenya uko ubatwara buhoro baba batuje ukamenya uko uganira nabo.Iriya
ntabwo ari imvugo nziza.Mu bayoboye Rayon Sports nta wigeze akoresha iriya mvugo.
Muri make ntabwo byagarukiye aho,ibisambo yabitwaye muri RIB.Ibisambo byanitabye muri
RIB ariko twategereje ko hari ibifungwa turaheba.Ibiri muri RIB sindimo.Basanze abantu ari
aberedukeneye kumwicaza aho yatorewe tukamubwira agaca bugufi agasaba imbabazi.Nta
shyamba yewe n’iry’ubunyobwa rihari.Umuntu akubwiye ko imikorere yawe atari myiza
cyangwa atayumva ntabwo ari inyeshyamba n’ibindi.”
Muvunyi yavuze ko ikintu cyatumye Rayon Sports ijya mu bihe bibi ari uko Sadate yabaye
umuntu umwe kandi ikipe igizwe n’abanyamuryango bitewe no kutumvikana n’abayobozi be
ndetse n’abafana.
Yagize ati “Kuba SKOL ipfa iki nawe?, Radiant yahagaritse kuva mu kwa 12 iri muri he
shyamba? Airtel yo bimeze bite?. Sadate arashaka kuba umuntu umwe. Aza yazanye komite
y’abantu 30. Hasigaye bangahe? Fans Club zarengaga 40 ubu hasigaye 32.”
Guhera mu kwezi kwa Kabiri,umwuka ntiwabaye mwiza muri Rayon Sports bitewe no
kunanirwa guhemba abakinnyi,kutishyura amafaranga abakinnyi baguzwe,ugucikamo ibice
gukomeye kw’abakunzi ba Rayon Sports n’ibindi.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Umuryango wa Rayon Sports wari uhagarariwe na Bwana
Ngarambe Charles ndetse n’abigeze kuyobora Rayon Sports wafashe umwanzuro ko perezida
Munyakazi Sadate na Komite ye bahagaritswe ku nshingano zo kuyobora Rayon Sports FC
gusa ntibyakunda kuko nta bubasha bari babifitiye.
Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate yashinjwe kubangamira bikomeye isinywa
ry’amasezerano na SKOL ryari kuvamo amafaranga yari kuzahura ikipe kuko ngo uru
ruganda rwavuze ko ruzemera kugirana amasezerano n’ikipe igihe cyose Sadate azaba atakiri
perezida w’ikipe.
SKOL yari yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo bari
bahagarariye Rayon Sports byagenze neza ariko amasezerano ntiyasinywa kubera ko Sadate
yanze kwegura.
Akanama Ngishwanama kagizwe n’abahoze bayobora Rayon Sports kashyizweho nyuma
y’aho Munyakazi Sadate yari amaze guhagarikwa amezi 6 na FERWAFA kubera amakosa yo
kuyituka yakoze muri Gashyantare uyu mwaka gusa ibi bihano byaje gukurwaho agirwa
umwere.

