Rwamagana: Icyoba ni cyose mu baturage kubera gitifu ubahoza ku nkoni

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Kibaza bavuga ko hari serivisi zirimo nka
Girinka no guhabwa Imbabura bimwa, bakazihabwa ari uko babanje gutanga ruswa
y’amafaranga ku buyobozi bw’umudugudu.

Aba baturage nkuko babitangarije televiziyo ya BTN dukesha iyi nkuru,ibi ngo byiyongeraho
andi mafaranga y’irondo bakwa n’abayobozi mu mudugudu kandi ntibayahererwe
inyemezabwishyu ndetse n’iryo rondo ridakora.

Aya makuru abaturage bamaze kuyatanga, bavuga ko ari bwo Umunyamabanga
nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Muhirwa David yaje akababwira ko
abavuganye n’itangazamakuru nta serivisi bazongera guhabwa kuko babikoze nta we
bamenyesheje.

Umwe yagize ati: “Gitifu w’Umurenge ari mu nteko y’abaturage yaratubwiye ngo tubanze
tumubwire amazina y’abahamagaye abanyamakuru”.

Undi yakomeje ati: “Babajije umugore uvuga ko yahawe inka ayiguze, ahagurutse ngo agire
icyo avuga Gitifu ati ‘wagiye guhamagara itangazamakuru wabibwiwe na nde? ibyo bintu ni

nde ubizi? icara hariya uzajye kubaza uwo mwaguze iyo nka. Gitifu yamubwiye ko
atazongera kubona inka kuko yasuzuguye abayobozi akajya guhamagara itangazamakuru”.

Undi yongeyeho ati: “Gitifu w’Umurenge yaje mu nteko y’abaturage aravuga ngo wa
munyamakuru wanyu ari hehe ngo tumuhe na ‘megabayite? Yaravuze ngo uwo munyamakuru
aho ari hose naze abihuze neza ariko ntiyari ahari. Yabwiye uwo waguze inka wari ugiye
kubaza ikibazo ngo kuva yarahamagaye itangazamakuru azajye kukibaza ku karere. Turibaza
niba kuvugana n’itangazamakuru ari icyaha?”.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe ushyiwa mu majwi,
yahakanye yivuye inyuma ibivugwa n’aba baturage.

Ati:”Banampamagaye bamwe muri iki gitondo, nababwiye ngo uwabibabwiye ni ushaka
kuzamura umwuka mubi. Niba hari ushaka serivisi naze nyimuhe n’ubu ngubu”.

Ubushakashatsi bw’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, ‘Transparency International
Rwanda’ bwasohotse mu 2020 bwagaragaje ko hakiri icyuho gikomeye mu gutanga amakuru
kuri ruswa n’akarengane aho nko mu 2019, abantu batanze amakuru kuri ruswa bari 339 gusa,
mu gihe ibindi bibazo byakiriwe n’uyu muryago byose hamwe byari 6342.

Ubwoba ni bwo bwaje ku isonga mu bituma abaturage badatanga amakuru kuri ruswa aho
abagera kuri 86,8% mu bakoreweho ubushakashatsi batigeze batanga amakuru kuri ruswa mu
2019.

Uyu muryango wagaragaje ko hari ibibazo wagiye ukurikirana bigaragaza ko hari abaturage
batanze amakuru ya ruswa bikabagiraho ingaruka mbi, cyane cyane bikozwe n’inzego
z’ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *