Rwamagana: Abaturage bahahamuwe n’inkoni za Gitifu wigize ikigenge kuberagukingirwa ikibaba na Meya

Abaturage bo mu Kagari ka Bicaca,mu murenge wa Karenge ho mu karere ka Rwamagana
baratabaza kukera ihohoterwa bakorerwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali
Ndizeye Yozefu kuko abahoza ku nkoni ariko abamukuriye ntibagire icyo bamukoraho
n’ubwo yakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.


Uyu munyamabanga nshingwabikorwa, Yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nzige aho
yaburanaga urubanza 00363/2020/TB/NZG ku wa 24/2/2021 yahamijwe n’urukiko icyaha
cyo gukubita no gukomeretsa umuturage ayobora witwa Harerimana Innocent utuye mu
mudugudu wa Runzenze , aho Yakatiwe gufungwa igifungo cy’imyaka itatu isubitse mu
mwaka umwe n’ihazabu ingana na 500,000 Rwf.

Ubwo Mambo1.com yageraga I Runzenze aho ibi bikorwa byabereye,abaturage
batandukanye twaganiriye batangaza ko inkoni zibarembeje ndetse bamwe muri bo biteguye
no guhunga agace batuyemo. Mu kugaragaza ibyo,batanze urugero rw’abaturage barimo
abitwa Gashumba Yuvenali,Singirankabo Jean Claude na Harerimana Bonifasi bahora
bihishahisha bakaba ndetse baranakuwe ku rutonde rw’ababona ubufasha bwa Leta.

Harerimana Innocent wakubiswe n’uyu munyamabanga nshingwabikorwa Ndizeye yozefu
bikarangira amujyanye mu nkiko ndetse aranamutsinda, yavuze ko afite ubwoba ko niyumva
ko yavuganye n’abanyamakuru ashobora no kurara apfuye, ati:”Gitifu wacu n’umukaratika
afite imbaraga uwo ahuye nawe arahondagura, nkanjye twahuye mu nzira ari kuri moto
yigiye imbeye arahagarara ahisha moto mu gihuru, araza anshotagura imigeri antera n’ingumi
ntacyo nzira kubera induru navuzaga uwitwa Gashumba yarantabaye ndokoka uko”.

Avuga ko yivuje ubu yasigaranye ubumuga n’urubanza yatsinze rwabuze Kashi mpuruza
kuko ajya guteza ku rukiko bakamubwira ko yajuriye, ariko yareba muri sisiteme akabibura
none umwaka urihiritse atazi aho yabariza ngo arenganurwe, ahubwo ngo ahora yihishahisha
kuko uyu Gitifu amutera mu Ijoro ari kumwe n’abapolisi yitwaje Kanyanga mu modoka
agashaka kuyimushyiraho ko ayicuruza agirango amufunge we akanga kuva mu nzu.

Ntwali Emanweri , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karenge, yabwiye
Mambo1.com ko iki kibazo akizi, ariko kubera biri mu nkiko ntacyo yabikoraho.
Ati:’”Numvise ko umuturage yareze mu nkiko,ni nabyo byiza kugirango abone ubutabera”.

Abajijwe kuby’uko uyu munyamabanga nshingabikorwa w’akagari ka Bicaca yigamba ku
baturage ko ntaho azajya akaba anakomeje kubahohotera ababwira ko yigererayo, Ntwali
yavuze ko agiye kubisuzuma.

Ati:”Ntabwo twakwemera ko umuturage abaho adatekanye,
batinyuke batubwire kuko nicyo tubereyeho kubafasha”.

Mambo1.com yamubajije icyo agiye gukora niba akwiye kwimurwa mu ifasi dore ko
ahamaze imyaka irenga 10 ,asubiza ko n’ahandi yajya naho yahasanga abaturage.
Kuba yigamba ku baturage ababwira ko ntaho azajya yigererayo ,hari amakuru Mambo1.com
yahawe yuko akingirwa ikibaba na Meya w’akarere ka Rwamagana ariwe Mbonyumuvunyi
Radjab ndetse na Gitifu w’akarere.


Meya Mbonyumuvunyi twagerageje kumuvugisha kuri telefoni kubw’iki kibazo ariko
ntiyitaba ahubwo asaba ko yahabwa ubutumwa bugufi bwanditse kuri telefoni ngendanwa
ye. Kugeza ubu inkuru isohotse,yicecekeye ntiyagize icyo asubiza.

Kuba Uyu Gitifu yarakorewe Dosiye n’umukozi wa RIB Byiringiro Fiston ntahite afatwa ngo
akorweho iperereza , kuba yarakingiwe ikibaba n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana
akaguma ku buyobozi bazi neza ko yahondaguye umuturage , ni gihamya kuri bo yuko
akomeye, bari gutakambira umukuru w’igihugu Perezida Kagame ngo abafashe kuko nta gikozwe ngo baraza guhunga aka gace ayoboye bajye kubaho nabi mubuhunzi bazize
umuyobozi mubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *