Hamaze gufatwa 5 bakekwaho gusakaza amashusho ya Yampano.

Kuri uyu wa mbere ku gicamunsi nibwo hamenyekanye inkuru y’ifatwa rya bamwe mu bahungu babiri (2) biyongera ku bandi bakekwaho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’Umuhanzi Yampanto.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwemeje itabwa muri yombi ry’umusore Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka (Djihad) na mugenzi we Kwizera Nestor uzwi ku izina rya (Pappy Nesta). Aba basore babiri nabo bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza no gusakaza amashusho y’urukozasoni y’Umuhanzi Yampano n’Umukunzi we.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry yagize ati “Iperereza ntirizahagarara. Bitinde bitebuke uwo rizagaragaza ko yakwirakwije ariya mashusho y’urukozasoni azahanwa”.

Kugeza ubu abamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo Gusakaza no Gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’Umuhanzi Yampano bamaze kuba batanu (5) harimo Kalisa John uzwi nka (Kjohn), Ishimwe Patrick uzwi nka (Pazzo Man), Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka (Djihad), Kwizera Nestor uzwi ku izina rya (Pappy Nesta) na Ishimwe François Xavier nawe uherutse gutabwa muri yombi.

One thought on “Hamaze gufatwa 5 bakekwaho gusakaza amashusho ya Yampano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *