Umuraperi Papa Cyangwe yatangaje ko we n’abantu be bari gutegura uburyo bajya gutanga ikirego barega abafite mu nshingano Kigali Universe, ku bwo kuba baramufungiranye ubwo igitaramo aherutse gukoreramo cyari kirangiye.
Papa Cyangwe aganira na Radio Isibo yabatangarije ko bamufungiranye muri iyi nyubako kuva saa 02:00 kugera saa 06:00 za mu gitondo.
Cyangwe yavuze ko uwitwa ‘Bora Bora’ wari wahawe ikiraka cyo gukora ‘Sound’, yavuze ko Papa Cyangwe atagomba kuva muri iyo nyubako kuko hari amafaranga ibihumbi 800,000 atari yabahaye, ni mu gihe Joshua (Jidena) bavuganye we yavugaga ko yayabahaye.
Yavuze ko ubwo abantu bari bamaze gutaha bamushyize mu cyumba ngo babiganireho bakore imibare, atungurwa n’uko yari agiye gusohoka mu cyumba bari bamwoherejemo asanga ku muryango bashyizeho abarinzi kugira ngo adasohoka.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Papa Cyangwe yavuze ko amafaranga yose yakoreye mu gitaramo cye, nta n’ijana yahawe.



