Uwimpundu Sandrine uzwi ku izina rya Rufonsina muri Sinema Nyarwanda wizihiza umunsi w’amavuko yasangije abamukurikira amafoto ye akuriwe bamwe batangira kumwita Rihanna wo mu Rwanda kubera yari yambaye imyenda isa nkiyo icyo cyamamare kigeze gukoresha.
Rufonsina agira isabukuru y’amavuko taliki ya 8 Nyakanga. Yerekanye ibyishimo afite muri uyu mwaka kuko ari no kwitegura kwibaruka ubuheta.
Abinyujije kuri instagram ye yagize ati “Ukwezi nkuku i taliki nkiyi nibwo iwacu bavugije impundu mama anshyize ku isi bahita banyita UWIMPUNDU SANDRINE none mana kuri iyi taliki navukiyeho mfite n’umugisha wampaye mu nda n’ibyishimo nyuma y’imyaka 10 umpaye Galois komeza uturinde utuzigame tugume mu buntu bwawe ntawundi wo kwiringirwa.”
Abakurikirana Rufonsina kuri urwo rubuga bagiye bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko gusa hari na bamwe bagiye bavuga ko ari Rihanna wo mu Rwanda bitewe nayo mafoto yagaragaje.
Imyambaro yifotoranyije yambaye isa nkiyo umuhanzikazi wo muri Amerika Rihanna yigeze kugaragaramo mugihe gishize ubwo yari yitabiriye ibirori bya Met Gala 2025.
Rufonsinza yambitswe impeta mu Ukwakira 2024 na Bugingo Janvier bamaranye imyaka 12 babana, kuri ubu bafitanye umwaka umaze imyaka icumi.






