Umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste yagaragaje ko Uwicyeza Pamella atari, akwiriye kujya ku karubanda yambaye imyenda igaragaza inda ye.
Yabivuze nyuma y’aho uyu mugore wa The Ben yagiye mu gitaramo cya ‘Spinny and Friends’ umukondo uri hanze.
Ati “Zibaho wo gatsindwa we. Kirazira mu muco wacu. Nta mugore wo gushyira umukondo ku karubanda. Nta mubyeyi wo kwanika inda n’umukondo ku gasozi kandi ariwo pfundo ry’igitereko cy’ubuzima butazima n’urureri ururera abana, ugenywe akagenda ariko akajyana ubugingo bwa nyina. Sigaho.”
Yakomeje avuga ko mu gihe ababyeyi bashyize hanze bimwe mu bice bikwiriye kubahwa, abana babo nabo kuzabihisha ari ikintu cyagorana.
Ati “None ubwo ababyeyi biyanitse abana nibo baziyanura se nyagasani. Muhonoke benimana, ntiruzegera ruba imburagihana. Inda y’umubyeyi ishushanya nk’inda isamirwamo inda ibyara ubuzima butazima, n’utakwiyubaha yakubaha kandi akubahiriza n’icyo kiduhatse.’’
Ibi bije nyuma y’aho ubwo Pamella yari atwite umwana we w’imfura na The Ben bise Icyeza Luna Ora Mugisha, nabwo yararikoroje nyuma yo kugaragaza inda mu mashusho y’indirimbo ‘True Love’.



