Menya ibihugu byinjiye muri 2026 mbere! Kigali naho biraba ari ibirori

Abatuye muri Repubulika ya Kiribati, Nouvelle-Zélande, mu Birwa bya Solomon, Micronesia, mu Burasirazuba bw’u Burusiya, muri Australie mu Mujyi wa Sydney, ni bamwe mu binjiye mu mwaka wa 2026 mbere y’abandi. Ni cyo kimwe n’abari muri Samoa na Tonga.

Kiribati yo mu Mugabane wa Océanie, yabaye igihugu cya mbere cyinjiye mu 2026 aho byabaye Saa Sita z’amanywa i Kigali, bivuze ko iki gihugu kiri imbere y’u Rwanda amasaha 12.

Ibindi bihugu kuri ubu byamaze kugera mu mwaka mushya ni Nouvelle-Zélande (guhera Saa Saba), u Buyapani , Koreya y’Epfo na Koreya ya Ruguru (Saa Kumi n’Imwe).

Australie ni kimwe mu bihugu byinjiye mu 2026 mbere.

Abanyarwanda kimwe n’abandi benshi ku Isi bategereje umwaka mushya wa 2026 ubura amasaha abarirwa ku ntoki ngo utangire. Nubwo bimeze gutyo, hari ab’ahandi mu bice by’Isi bamaze gusogongera kuri uyu mwaka.

Mu Rwanda biteganyijwe ko ibirori byo kurasa ibishashi bisoza umwaka bibera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo ku biro byawo mu Mujyi hagati, Canal Olympia ku i Rebero, Kigali Heights na Kigali Pelé Stadium.

Hari kandi n’ahandi harimo Hôtel des Mille Collines, Atelier du Vin, Serena Hotels na KCC Parkings.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *