Kudatanga ruswa kuwamuhaye isoko byashyize abakozi be mu bibazo

Abakoreye rwiyemezamirimo witwa Muhima Michel mu bikorwa byo gusiga amarangi ku
nyubako y’Inkundamahoro iherereye mu kagari ka Kimisagara mu murenge wa Kimisagara
ho mu karere ka Nyarugenge bavuga ko ubuzima bwabo bugeze habi dore ko kuva muri 2017
batigeze bishyurwa kandi barakoze.


Bamwe mu bakoreye uyu rwiyemezamirimo baganiriye n’ikinyamakuru Mambo1.com
bagaragaje ko uyu rwiyemezamirimo wabambuye yabateye ibibazo by’urudaca birimo
kwirukanwa mu Nzu bari bacumbitsemo, ndetse ngo hari n’abahakuye uburwayi bw’ibihaha
kubera amarangi basigaga.

Kuri iki kibazo cyagaragajwe n’aba bakozi, uyu rwiyemezamirimo we avuga ko impamvu
yamuteye kwambura abakozi ari uko yishyuje uwamukoresheje akanga kumwishyura
atamuhaye ruswa.
Aba bakozi bagera muri 12 bavuga ko bifuza kwishyurwa amafaranga bakoreye cyane ko iyo
bishyuje uyu rwiyemezamirimo ababwira ko nawe atarishyurwa n’umukoresha we ariwe
nyiri iyi nyubako y’Inkundamahoro.

Abaturage bakoreye rwiyemezamirimo witwa Muhima Michel mu mirimo yo gusiga
amarangi ku nyubako ifitwe mu nshingano na kompanyi yubaka amazu ’Inkundamahoro Ltd’
iherereye mu kagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge,
baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga nyuma yo kumara umwaka bishyuza
uwabakoresheje atabahemba.

Gusa uyu rwiyemezamirimo we avuga ko impamvu yamuteye
kwambura abakozi ari uko yishyuje uwamukoresheje akanga kumwishyura atamuhaye ruswa.

Bamwe mu bakoreye uyu rwiyemezamirimo baganiriye n’Ikinyamakuru Mambo1.com
bagaragaje ko uyu rwiyemezamirimo wabambuye yabateye ibibazo by’urudaca birimo
kwirukanwa mu nzu bari bacumbitsemo, ndetse ngo hari n’abahakuye uburwayi bw’ibihaha
kubera amarangi basigaga.

Aba bakozi bagera muri 12 bavuga ko bifuza kwishyurwa amafaranga bakoreye cyane ko iyo
bishyuje uyu rwiyemezamirimo ababwira ko nawe atarishyurwa n’umukoresha we ariwe
nyiri iyi nyubako y’Inkundamahoro.

Mpayimana Martin wakoze muri iyi mirimo avuga ko uyu rwiyemezamirimo amafaranga y’u
Rwanda akabakaba 540 000 Rwf.

Yagize ati “Ikibazo dufite ni icy’amafaranga twakoreye Michel
akatwambura none tukaba tugeze iki gihe cyose twicira isazi mu jisho. Urumva twajyaga
dufata amadeni ndetse n’amazu twabagamo tukaba tutarabashije kuyishyura, urumva ko turi
mu bibazo bidukomereye.”

Hagabimana Isidore nawe wahakoze yagize ati “Nk’abantu dukoresha za compreseri
dukenera kunywa amata ariko kuko batigeze batwishyura urumva ni ikibazo.Twagiye dufata
amadeni utiyibagije n’ubuzima bwo muri Kigali umuntu abaho akodesha,ashaka kwishyurira
abana amashuri, urumva ko ari ikibazo. Ubu turasaba ko Leta yadufasha ikatwishyuriza kuko
uwadukoresheje iyo tumubajije atubwira kuzajya kwishyuza uwamuhaye akazi kuko nawe
ataramwishyura.”

Rwiyemezamirimo Muhima Michel ari nawe uvugwaho kwambura abaturage yabwiye
Ikinyamakuru Mambo1.com ko impamvu yamuteye kutishyura abamukoreye, ngo ni
uwamukoresheje wanze kumwishyura kandi mu ibarura ryakozwe na kompanyi isanzwe
igenzura ibyakozwe kuri iyi nyubako bigaragaza amafaranga yagombaga guhabwa ariko
nyir’ubwite akanga kumwishyura ahubwo akamwaka ruswa.

Yagize ati “Inkundamahoro twagiranye amasezerano yo gusiga amarangi kuri iyi nyubako
ariko bo baje kwanga kunyishyura amafaranga yanjye ari nacyo cyatumye mbura icyo
nishyura abo nakoresheje. Nagiye kwishyuza umuyobozi mukuru maze ansaba kumuha
amafaranga kugira ngo anyishyure, mbyanze amafaranga nakoreye nyabura ntyo.”

Yunzemo ati “Ikibazo mfitanye n’Umuyobozi mukuru ariwe Mathias ni ikijyanye
n’amafaranga nanze kumuha (Nimanye icya cumi) kandi sinifuza gukora iryo kosa ryo
gutanga ruswa niba hari n’aho nigeze kurikora Imana irimbabarire.”
Rwiyemezamirimo Michel avuga ko igenzura ryakozwe n’akanama gashinzwe kugenzura iyi
mirimo yose yakozwe kuri iyi nyubako, ndetse n’agaciro bifite, kagaragaje ko uyu
rwiyemezamirimo agomba kwishyurwa milliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ibi
byaje kuvuguruzwa n’irindi tsinda ryashyizweho n’umuyobozi w’Inkundamahoro rigizwe

n’Ushinzwe ibaruramari ndetse n’abandi bayobozi banyuranye aho baje kwemeza ko ahabwa
miliyoni 31gusa ariko byose ngo bikaba byaratewe n’uko atatanze ruswa yatswe
n’umuyobozzi mukuru w’inyubako.

Umuyobozi mukuru w’iyi nyubako y’ Inkundamahoro, Dukuzumuremyi Mathias agaragaza
ko atemeranya n’ibyakozwe n’akanama gashinzwe kugenzura ibikorwa by’inyubako. Uyu
muyobozi avuga ko ibyo abagize aka kanama bakoze bidakurikije amategeko.

Dukuzumuremyi Mathias abajijwe ibyo kwaka ruswa rwiyemezamirimo, yavuze ko ntayo
yamwatse ariko yemera ko uyu munsi aribwo byari biteganijwe ko bari bukore igenzura
ryimbitse rigaragaza neza amafaranga uyu rwiyemezamirimo yakoreye akayahabwa maze
bagakemura ikibazo cy’abaturage batari bishyurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *