Ikipe ya APR FC yakoze imyitozo yitegura umukino ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025.
Ni imyitozo yakorewe Ishyorongi aho APR FC isanzwe ikorera ndetse itangazamakuru abafana bari bemerewe kuza kureba iyi myitozo, hagira bamwe bagira ibyo batangaza.
Umwe mu bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru harimo na Niyomugabo Claude, Kapiteni wa APR FC, agaruka kuri byinshi birimo kwisegura ku bafana bitewe nuko bamaze iminsi bitwara ariko vuba bizongera kugenda neza bakabona ibyishimo.
Kapiteni wa APR FC, yagarutse kandi ku mukino iyi kipe ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, agaragaraza ko uzaba ari umukino utoroshye ariko biteguye kwitwara neza bakabona intsinzi.
Yagize ati ” Abafana bihangane ntabwo bimeze neza, umufana ahantu hose aba ashaka intsinzi ntabwo aba ashaka kunganya ariko umupira ugira ibyawo, batwihanganire natwe nk’abakinnyi tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo turebe ko twabagarura mu bihe byiza kandi natwe turebe ko tugaruka mu bihe byiza.”

