Imbogamizi ziracyari zose ku bana b’abakobwa binjira mu muziki

Mu Rwanda usanga umubare w’abakobwa bakora umuziki ukiri hasi cyane ugereranyije n’abagabo, ibi ahanini ngo biterwa n’uko abakobwa bahura n’inzitizi nyinshi bigatuma bacika intege bagahitamo kureka gukomeza inzozi zabo – Ibi byagarutsweho n’abakobwa babiri bashinze itsinda ry’umuziki ryitwa Ines na Ketty.

Ines Tuyizere na Irakoze Delice – Aba bakobwa bishyize hamwe kugirango baterane ingabo mu bitugu bakora itsinda ry’umuziki, bavuga ko umuziki ari ibintu bakuze bakunda, batangiye guhuza imbaraga bakiri mu mashuri yisumbuye gusa uyu mwaka wa 2025 abaribwo batangira kubikora kinyamwuga.

Bakimara kuyasoza nibwo babonye ko kugirango bagere kure ari uko bashyira hamwe. “Twahisemo gukorana nk’itsinda kuko nibwo buryo twabonaga ko buzadufasha mu gutera imbere byihuse. Guhuza imbaraga biradufasha cyane kuko hari icyo umwe aba arusha undi ugasanga turabihuje bikagenda neza.”

Mu mbogamizi bagihura nazo usanga haba harimo ibijyanye no kubifatanya n’ishuri ndetse no kuba ababyeyi batabyumva kimwe nabo kuko usanga baba babashinja ko hari igihe bazangirikira muri muzika bakaba bakwigiramo imico idahura n’indangagaciro zabo.

“Biba bigoye cyane kumvisha ababyeyi ko umuziki ari akazi nk’akandi, usanga batabyumva cyane nkiyo uri umwana w’umukobwa.”

Indirimbo yabo ya mbere bayise ‘Share’ aho baba batanga ubutumwa ku bantu bakunze gupfa ibintu bitari ngombwa kandi bakabaye bose babisangira.

Bifuza kuzavamo abahanzi bakomeye mu Rwanda nkuko bakuranye inzozi zabyo gusa icyo basaba Abanyarwanda ni ukubaba hafi bakabashyigikira kugirango nabo babone imbaraga zo gukora cyane.

Ines Tuyizere
Irakoze Delice ukoresha izina rya Ketty mu muziki

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *