Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yageze mu Misiri Amahoro ahazabera igikombe cy’ Afurika.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane taliki ya 11 Nzeri nibwo ikipe y’igihugu y’ingimbi mu mukino wa volleyball yageze mu gihugu cya misiri ahazabera igikombe cy’ Afurika.
Mu rugende rurerure uvuye i Kigali, ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20, yageze ku kibuga cy’indege cya Cairo International Airport mu rucyerera ahagana saa cyenda n’igice z’igitondo (3:30am) aho yakiriwe n’abayobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu gihugu cya Misiri.
Nyuma yo kwakirwa, ikipe y’igihugu yahise yerekeza mu mujyi wa aho irushanwa rizabera mu mujyi wa “6th of October” ho muri Giza Umujyi wa gatatu ukomeye muri iki gihugu cya misiri nyuma ya Cairo ndetse na Alexandria.
Ikipe y’igihugu icumbitse muri Hotel ya Hassan Mostafa Sports Hall ni 36KM uvuye mu mujyi wa Cairo. Iyi Hotel ikaba inafitemo ibibuga imbere by’imyitozo ndetse na Main Arena yakira abantu 5.200 arinayo izaberaho irushanwa.
Abakinnyi bageze kuri Hotel ahagana saa 6:10 bahise bafata breakfast ubu bararuhutse.

Kugeza ubu amakipe yamaze kuba approved ni Egypt izakira, Algeria, Morocco, Rwanda, Kenya, Uganda, Zimbabwe na DR Congo


https://shorturl.fm/jwzsX