CECAFA yasabye imbabazi ikipe ya APR FC

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati, CECAFA, bwasabye imbabazi ikipe ya APR FC kubera amakuru yatanzwe nabi bigatuma iyi kipe idahabwa imidari yayo uko bikwiye.

APR FC yegukanye umudari wa Bronze mu mikino yasojwe kuri uyu wa Mbere, gusa iza gutungurwa n’uko itambitswe imidari yatsindiye nyuma yo kubwirwa ko iri butangwe ku mugoroba ariko bikarangira itangiwe ku kibuga.

Mu mugoroba wateguwe na CECAFA, Gala Dinner&Award, Andrew Oryada, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Itangazamakuru muri CECAFA wari uhagarariye Perezida yasabye imbabazi iyi kipe.

Yagize ati “Mu izina rya komite ya CECAFA ndashaka gufata uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ikipe ya APR FC. Hatanzwe amakuru nabi, bituma ubwo hatangwaga imidari batagaragara ku kibuga. Gusa mwakoze kuba mwaje muri iyi CECAFA Gala Dinner &Award.”

Uretse umudari w’umwanya wa gatatu, Memel Raouf Dao akaba yanatowe nk’umukinnyi w’irushanwa aho igihembo cye yaje kugishyikirizwa muri iyi Gala.

Memel Raouf Dao yabaye umukinnyi w’irushanwa

One thought on “CECAFA yasabye imbabazi ikipe ya APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *