Amavubi yatsinzwe umukino wa mbere wa gicuti – AMAFOTO

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe na Algérie ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye mu mujyi wa Constantine muri Algérie.

Ni umukino watangiye Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ibihugu byombi, byari byifashishije abakinnyi ba byo bo mu makipe ya mbere.

Iminota 45 y’gice cya mbere cy’umukino cy’uyu mukino, cyarangiye Algérie yatsinze Amavubi y’u Rwanda igitego 1-0 cyatsinzwe na Youcef Belaili n’umutwe ku munota wa 27.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, ku munota wa53, Niyigena yasimbuwe na Kwizera Jojea. Amavubi yatangiye gukina ariko ntibyaramba kuko ku munota wa 58, Algérie yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hadjam Jaouen ubwo Omborenga Fitina yananirwaga guhagarika umupira wari utewe mu rubuga rw’amahina.

Amavubi azakina undi mukino wa gicuti uzayahuza n’Ikipe y’Igihugu ya Algérie y’abakina imbere mu gihugu ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Algerie: Benbot, Tougai, Bensebaini, Atal, Hadjam, Bentaleb, Boudaoui, Maza, Mahrez (c), Belaïli na Bounedjah.

Rwanda: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Mutsinzi Ange, Ngwabije Bryan, Kavita Ppahue, Bizimana Djihadi (c), Mugisha Gilbert, Aly-Enzo na Meddie Kagere.

Abakinnyi b’u Rwanda babanje mu kibuga

Ikipe ya Algerie yatsinze ibitego bibiri

Capiteni Djihad ku mupira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *