Abagabo babiri, Wade Robson na James Safechuck bashinja Michael Jackson kubasambanya ku gahato ubwo bari bakiri bato, bari gusaba impozamarira ya miliyoni 400$.
Nk’uko byatangajwe na People, aba bagabo bombi bagejeje impapuro z’ubusabe bwabo mu rukiko rwa Los Angeles muri Leta ya California, aho bavuze ko bagiye guhatana n’umuryango wa Michael Jackson mu rubanza ruzatangira mu Ugushyingo 2026.
Robson w’imyaka 43 avuga ko yatangiye guhohoterwa na Michael mu 1990 afite imyaka irindwi, bikamara imyaka yindi irindwi yose. Safechuck we w’imyaka 47, avuga ko byatangiye mu 1988 afite imyaka 10, bigakomeza kugeza mu 1992. Bombi bavuga ko Michael Jackson yababwiraga kureka gutangaza ibyo bakorerwaga, akabigisha kubiceceka.
Izi nkuru zishinja Jackson zagarutsweho cyane mu 2019 muri filime mbarankuru yiswe ‘Leaving Neverland’, aho aba bagabo bombi bavuze mu buryo burambuye uko byabagendekeye.
Ku rundi ruhande, abashinzwe kurengera umutungo wa Michael Jackson barimo John Branca na John McClain, bemeye ko imitungo ye ikoreshwa mu kwishyura abunganizi mu mategeko bakomeje kuburana ku ruhande rwe.
Bavuga ko kutabikora byateza “ingaruka zikomeye” ku mutungo wa Michael Jackson kuko byatuma uburenganzira bwe budakomeza guharanirwa mu nkiko.


https://shorturl.fm/k3cJe