Ntabwo byatunguranye ku itandukana rya Kenny Sol na 1:55 AM

Umuhanzi Kenny Sol yatandukanye n’inzu ya 1:55 AM bari bamaze igihe bakorana bavuga ko gutandukana kwabo byabayeho mu mahoro.

Mu itangazo bashyize hanze bagize bati “1:55 AM Ltd n’umuhanzi Kenny Sol batangaje ko guhera tariki ya 02 Kamena 2025, mu bwumvikane n’amahoro ko bagiye gukomeza inzira zitandukanye z’ubuhanzi.”

Bakomeje bavuga ko nk’igisobanuro cy’urugendo rukomeye bagiranye mu guhanga umuziki, bahisemo gusohora indirimbo yabo ya nyuma bahuriyeho bise “DEJAVU” yamaze no kugera hanze.

Uyu mwanzuro utumye Kenny Sol aba umuhanzi wa mbere usezeye mu buryo bwemewe muri Label ya 1:55 AM, mu gihe mugenzi we Ross Kana we yayivuyemo abinyujije mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, bwagaragaje ko atakibarizwa muri iyi nzu itunganya umuziki.

Kenny Sol yatandukanye na 1:55 AM

Kenny Sol yatandukanye na 1:55 AM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *