Teta Sandra yahishuye ko kubana na Weasel bitoroshye

Umunyarwandakazi Teta Sandra yagaragaje ko nubwo abana n’umugabo we Weasel Manizo bafitanye abana batatu, ariko kubana na we ari ibintu bitoroshye.

Uyu munyarwandakazi ibi byatangarije ku kinyamakuru Big Eye cyo muri Uganda.

Teta Sandra yagize ati “Kubana na Weasel ni ibintu bitoroshye na gato. Twakuriye ahantu hatandukanye dufite n’imico itandukanye.”

Ibi abitangaje mu gihe mu minsi ishize bagiranye amakimbirane kugeza ubwo Teta Sandra amugonze akavunika amaguru.

Si aha gusa kuko mu myaka bamaranye, umubano wabo wagiye urangwamo n’amakimbirane, aho byavugwaga ko Weasel yahohoteraga Teta Sandra nubwo we atabyemeraga.

One thought on “Teta Sandra yahishuye ko kubana na Weasel bitoroshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *