Uko Team Rwanda izaseruka mu byiciro 13 bya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali

Ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Amagare (Team Rwanda) igiye kugaragara mu byiciro byose byemewe, ikoresheje abakinnyi 23 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Iyi Shampiyona y’Isi, izaba ku nshuro ya 98, izaba ifite umwihariko kuko ari bwo bwa mbere hazakinwa icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23.

Nyuma y’imyitozo y’iminsi myinshi yabereye mu mwiherero, abakinnyi 23 nibo bemejwe kuri uru rwego, hakurikijwe umubare UCI yemereye u Rwanda.

Abagabo 6 bazakina isiganwa ryo mu muhanda, Abagore 4 bazakina isiganwa ryo mu muhanda, Abatarengeje imyaka 23 (U23) 4 mu bagabo na 4 mu bagore mu isiganwa ryo mu muhanda, hakiyongeraho abakinira ITT.

Abatarengeje imyaka 19 (Junior) 2 mu bahungu na 2 mu bakobwa bazakina mu isiganwa ryo mu muhanda, hakiyongeraho abakinira ITT.

Isiganwa ryo mu muhanda ry’abagabo (Elite Men Road Race) abazahagararira u Rwanda ni Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Mugisha Moïse, Muhoza Eric, Nkundabera Eric na Nsengiyuma Shemu.

Isiganwa ryo mu muhanda ry’abagore (Elite Women Road Race) abazahagararira u Rwanda ni Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaveline na Nzayisenga Valentine.

ITT (Individual Time Trial) abagabo abazakinira u Rwanda ni Mugisha Moïse, Nsengiyuma Shemu.

ITT abagore harimo Ingabire Diane naNirere Xaveline.

Abahungu U23 – Road Race, abazahagararira u Rwanda ni Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aimé, Tuyizere Étienne, Ufitimana Shardack. Mu bakobwa ni Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha, Nyirarukundo Claudette.

Abahungu U23 – ITT ni Niyonkuru Samuel, Nshutiraguma Kevin, Tuyizere Étienne. Abakobwa U23 – ITT harimo  Mwamikazi Jazilla, Nyirarukundo Claudette.

Abahungu U19 – Road Race harimo Nkuriliyinka Jackson, Ntirenganya Moïse. Abakobwa U19 – Road Race harimo Uwiringiyimana Liliane, Masengesho Yvonne.

Abahungu U19 – ITT abazaba bahagarariye u Rwanda ni Ishimwe Brian, Byusa Pacifique. Abakobwa U19 – ITT ni Uwiringiyimana Liliane, Masengesho Yvonne.

MKu isiganwa rya UCI U Rwanda ruzahatana na Bénin, Ethiopia, Ibirwa bya Maurice, Uganda ndetse n’Ikipe y’Isi ya World Cycling Centre.
Team Rwanda izaba igizwe na Byukusenge Patrick, Ingabire Diane, Nirere Xaveline, Nkundabera Eric, Nyirarukundo Claudette, Nantume Miria (World Cycling Centre) na Uwiduhaye Mike.

Nubwo hari abakinnyi bazaba ari abashobora gusimbura abandi, uru rutonde rwerekana uburyo u Rwanda ruri gufata uyu mukino nk’amahirwe adasanzwe yo kwiyerekana imbere y’isi yose, by’umwihariko rukaba ari rwo rwakira iri siganwa rikomeye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *