Mu magambo meza y’urukundo umuhanzi Niyo Bosco yerekanye umukobwa yihebeye amutera imitoma amwifuriza isabukuru nziza, amwibutsa ko yavukiye kugira ngo umutima we umukunde bizira uburyarya.
Aya magambo y’urukundo yanditswe n’uyu muhanzi ayanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Yagize ati “Kuri uyu munsi, ibyiyumviro by’urukundo byasesekaye mu Isi. Isabukuru nziza. Wavukiye gutuma umutima wanjye ugukunda kandi ukanakwishimira.”
Niyo Bosco kandi wanagaragaje ifoto y’uyu mukobwa yihebeye, yakomeje mu butumwa bwe agira ati “Ntabwo ngukunda gusa, ahubwo nkunda n’urukundo ngukunda.”
Yakomeje amwifuriza kuramba, kugira ubutunzi bw’amafaranga, gukundwa, nk’uko na we akwiye kumukunda urukundo ruzira uburyarya ari na rwo akwiye.
Abantu benshi bakurikirana uyu muhanzi bagiye bishimira umukunzi we banamwifuriza ibyiza no kuzabana akaramata n’uwo mukobwa.
Uyu mukobwa ukundana na Niyo Bosco ntabwo asanzwe azwi mu ruganda rw’imyidagaduro gusa amakuru yizewe ni uko aba bombi bamaranye igihe kitari gito bakundana.
https://www.instagram.com/p/DOX_Wf_jQOb



https://shorturl.fm/XXKCQ
https://shorturl.fm/VgGJv
https://shorturl.fm/1ZgKB