Abafana b’ikipe y’igihugu cya DR Congo nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 baje guteza akavuyo bangiza intebe za Stade baterana amabuye kugeza ubwo hamaze gukomereka abarenga 36.
Ibi byabaye kuwa 09 Nzeri 2025 kuri Stade des Martyrs yo mu gihugu cya Pepubulika iharanira demukarasi ya Congo iri mu mujyi wa Kinshasa mu mukino nyafurika wahuzaga ikipe y’Igihugu ya Senegal na DRC.
Nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 bya DRC byatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino. Bidatinze ikipe ya Senegal yaje kwishyura ibyo bitego 2 ndetse irenzaho ikindi gitego 1 gitanga ikinyuranyo, umukino urangira ari ibitego Senegal 3-2 DRC.
Uku gutsindrwa ntibyashimishije abafana n’abakunzi b’ikipe y’igihugu cya DRC, bateza imyigaragambyo ku kibuga, batangira gutera intebe mu kibuga ndetse no kurwana n’inzego zishinzwe umutekano wo kuri stade ndetse hazamo n’inzego za gisirikare.
Muri izo mvururu hakomerekeyemo abafana barenga 36 abagera kuri 4 bahasiga ubuzima.
Iki gikorwa cyamaganiwe kure n’inzego z’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF)





