Ibivugwa mu ikipe y’u Rwanda Amavubi mbere yo guhura na Zimbabwe

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoreye imyitozo kuri Orlando Stadium muri Afurika y’Epfo aho yakirirwa na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, kapiteni n’abatoza bizeza Abanyarwanda intsinzi bakumbuye.

Amavubi yageze i Johannesburg mu gitondo cyo kuwa mbere, acumbitse kuri hoteli ya RED Radisson.

Nyuma yo kuva kuri Hotel bagiye gukora imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose uko ari 24, barimo na Nshuti Innocent nubwo we atazakina kubera amakarita abiri y’umuhondo. 

Abakinnyi bashobora kubanzamo ni Ntwari Fiacre ashobora kubanza mu izamu, ba myugariro bane bakaba Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Kavita Phanuel akina iburyo mu gihe Niyomugabo Claude yabanza ibumoso.

Hagati mu kibuga nta gihindutse hazabanzamo Mugisha Bonheur ’Casemiro’, kapiteni Djihad Bizimana na Muhire Kevin mu gihe Kwizera Jojea byitezwe ko azabanza ku ruhande rw’ibumoso imbere, Mugisha Gilbert iburyo, Biramahire Abeddy.

Nyuma y’imyitozo kapiteni Djihad Bizimana yavuze ko abakinnyi bameze neza kandi bazi akamaro ku mukino bakina kuri uyu wa Kabiri.

Ati” Abakinnyi bameze neza bazi akamaro ku mukino, bazi icyo ivuze kugira ngo dukomeze tube mu murongo wo guhatanira itike. Tumaze gukora imyitozo, ntekereza ko amayeri y’umukino w’ejo ari ukujya gushaka intsinzi.”

Bizimana Djihad, Capiteni w’Amavubi yijeje Abanyarwanda intsinzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *