Ubutumwa bw’ikigo cy’Amerika cy’ibyogajuru n’ubumenyi bw’ikirere (NASA), bwiswe Artemis II, bwa mbere bugiye ku Kwezi mu myaka irenga 50, bwahagurutse ndetse icyo cyogajuru ubu kiri mu kirere hejuru y’isi.
Icyo cyogajuru kizaguma mu kirere mu gihe cy’amasaha 24 mu gihe abakirimo bagenzura niba ibintu byose bimeze neza – kandi niba byose bigenze neza kizahabwa uruhushya rwo kwerekeza ku Kwezi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yuko icyogajuru gihagurutse ku wa gatatu, umukuru wa NASA Jared Isaacman yavuze ko abari mu cyogajuru “baratekanye kandi barishimye”.
Nyuma gato yuko gihagurutse, umuhanga mu by’ibyogajuru Reid Wiseman, uyoboye ubu butumwa, yagize ati: “[Mbega] Ikirere cyiza cyane.”
Yongeyeho ati: “Twabonye Ukwezi kuzamuka neza”.

