Nyuma y’imyaka ine arwaye ‘Celine Dion’ agarukanye imbaraga

Nyuma y’imyaka ine arwaye indwara idakira yagize ingaruka ku ijwi rye ryo kuririmba no ku bushobozi bwo kugenda, Celine Dion yatangaje ko agarutse.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo z’amarangamutima akomeye nka My Heart Will Go On na Because You Loved Me, azataramira abantu mu bitaramo 10 bizakurikirana muri Paris La Défense Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 40,000, mu kwezi kwa Nzeri(9) n’Ukwakira (10) uyu mwaka.

Yatangaje ko agiye kugaruka ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 58.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Dion yavuze ko kugaruka kwe ari “impano nziza kurusha izindi mu buzima bwanjye”.

Yabwiye abafana be ati: “Nditeguye cyane, ndumva meze neza, mfite imbaraga, ndishimye cyane, nubwo nanone mfitemo ubwoba buke ariko ndi no kwita ku buzima bwanjye.”

Yongeyeho ati: “Ariko hari ikintu cy’ingenzi ngomba kubabwira: mu myaka ishize yose, buri munsi wahitaga numvaga amasengesho n’inkunga byanyu, ubugwaneza n’urukundo mwanyeretse. Ndabashimira mwese. Sinjye uzabona nongeye kubabona.”

Mu 2022 Celine Dion bamusanzemo indwara idasanzwe yibasira ubwonko izwi nka Stiff Person Syndrome (SPS), indwara y’ubwonko ituma imikaya (muscles) igagara bya hato na hato.

Mu 2024 yatangaje ko agarutse mu bitaramo kuko yumvaga ameze neza mbere y’uko iyo ndwara yongera kumushyira hasi akaremba.

Celine yaherukaga ku rubyiniro muri leta ya New Jersey muri Amerika ku wa 8 Werurwe(3) mu 2020

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *