Clenia Dusenge wamenyekanye ku izina rya ‘Madederi’ muri filime ya Papa Sava avuga ko kugirango agere ku iterambere afite uyu munsi yabihereye mu kazi ko gukora ikiyede ubwo yari akiri umwana muto wiga mu mashuri yisumbuye.
Uretse kuba abantu bamubona ari gukina muri filime zitandukanye harimo niye bwite, kuri ubu Madederi akora ibindi bitandukanye harimo kubumba amatafari ndetse no gukodesha ibikoresho bya sinema ku bantu batabigira.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali today yavuze ko ubwo yari akiri muto aribwo yarebye kure abona ko ababyeyi be bamuhaga ibintu bihagije ariko batazabimuha iteka ryose.
Yiga mu mwaka wa kane mu mashuri yisumbuye, ni bwo yafashe inshuti ye ya hafi, ayisaba ko bajya gusaba akazi k’ubuyede ahantu bari kubaka hafi yo mu rugo iwabo.
Ati “Icyo gihe twavuyeyo baradukubita ariko sitwacika intege mu gitondo dusubirayo.”
Ku munsi wa gatatu, gapita yaraje areba abo bana aravuga ati “aba ngaba baraduteza ibibazo, kuko barakora akazi batujuje imyaka y’ubukure.”

Baje kureba imyaka yabo, basanga bemerewe gukora akazi, maze babakura ku gikarayi cy’abayedi, babaha akazi ko kuzuza imibyizi y’ibipande by’Abayedi, ndetse banabashinga ububiko bw’ibikoresho.
Muri izo nshingano bahawe niho yatangiye kwigira, akajya areba uko babumba amatafari (Blocks na Pavers) abona ko byoroshye nawe ahera ubwo abikunda.
Ako kazi yakamazemo igihe cyigera ku myaka itatu, abona ko bitagoye atangira nawe kwihangira iyo mirimo dore ko nawe yumvaga abifitemo ubumenyi buhagije kimwe nk’ababyize mu myuga.
Sinema yayijemo ashaka igishoro.
Mu 2019, nibwo bwa mbere Madederi yinjiye mu mwuga wa sinema atangirira muri filime yari igezweho ya Papa Sava iza no kumuha igikundiro nyuma akomeza agaragara no mu zindi.
Amafaranga macye yabonaga, yaragendaga akayaguramo imashini ibumba amatafari, hanyuma agapiganirwa isoko, bakamuha avance agatangira kubumba amatafari.
Ibyo bituma akomeza gukora akiteza imbere, ariko agatanga n’akazi, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, avuga ko ubu afite abakozi mirongo itandatu.


