Umuhanzi Kenny Sol yahishuye uko yigeze kwirukanwa ku ishuri, bigatuma atangira gushyira imbaraga mu muziki no gukoreramo amafaranga akiri umwana muto.
Mu kiganiro ‘Igihe Sports’, yavuze ko ubwo yiteguraga gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yaje gukora amakosa baramwirukana bituma ajya kwicara mu rugo igihe kirekire.
Muri icyo gihe yamaze yicaye mu rugo, nibwo yahuye n’umuhanzi Eric Miyamoto usanzwe uririmba indirimbo zo kwibuka, amusaba ko yajya amuherekeza aho yaririmbye akamufasha.
Ati “Nyuma nza gukora utuntu tw’udukosa ngiye gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, baranyirukana. Banyirukanye rero, banyirukana igihe kinini.
“Nje mu rugo rero mbona ngiye kuzajya mpora nicaye. Mpura na Eric Miyamoto. Kuko nari mfite mukecuru wange ukunda indirimbo za kera, Eric yakundaga kuhanyura akamususurutsa.
“Aje rero nkajya muririmbiramo, arambwira ati ‘ubundi ko utari kujya kwiga, wagiye umperekeza mu bukwe?’ Ni uko rero business yatangiye.”
Kenny Sol yakomeje avuga ko yaje kugira amahirwe bamwemerera gukora ikizamini cya Leta, nyuma aza kujya mu marushanwa yo gushaka abana bajya kwiga umuziki ku Nyundo arayatsinda ajya kwiga umuziki atyo.

