Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda barimo Ruboneka Jean Bosco basezerewe mbere yo gukina umukino wa mbere mu mikino ya FIFA Series 2026.
Nyuma y’imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na Grenada, ubwo abakinnyi bari bagiye gusangira abakinnyi batanu bahamagawe n’umutoza ababwira ko ari bo bahisemo ko batakomezanya n’ikipe y’igihugu.
Aba bakinnyi basezerewe barimo Nshuti Innocent wagize ikibazo cy’imvune, Niyo David, Niyongira Patience, Ruboneka Jean Bosco ndetse na Ndayishimiye Karl Matteo waje aturutse hanze y’u Rwanda.
Amakuru avuga ko aba bakinnyi basezerewe atari uko bari ku rwego rwo hasi ahubwo ikintu gikomeye cyabiteye ni uko abakinnyi bahanganye ku myanya basanzwe bakinaho hariho abandi bakomeye ku barusha.
Amavubi arakina umukino wa mbere muri iyi mikino ya FIFA Series na Grenada ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

