Cornerstone Choir yateguye igitaramo cy’iminsi 2 yatumiyemo HealingWorship Minitry

Korari Cornerstone ikorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Ubumwe bw’amatorero
y’Ababatisita mu Rwanda, UEBR(Union des Eglises Baptistes au Rwanda),
Paruwasi ya Kigali yateguye igiterane cyo gushima Imana cyizamara iminsi ibiri.


Biteganyijwe ko kizaba kuwa gatandatu no ku cyumweru, tariki ya 28 na 29 Werurwe 2026.
Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 71:8, “Akanwa kanjye
kazuzura ishimwe ryawe n’icyubahiro cyawe umunsi wire.”

Ubuyobozi bw’iyi Korari buvuga ko uzaba ari umwanya mwiza wo gushimira Imana ibyiza byose yagiye ikora mu buzima bwa buri munsi nk’uko bigarukwako na Musabyimana Gad, umuyobozi w’iyi Korarli.


Ati “Twatekereje iyi ntego kuko tumwavaga dukwiye gushima Imana. Si twe gusa
dushima ahubwo gushima ni iby’abantu bose. Ndatekereza benshi bafite
amashimwe abuzuye y’iby’Imana yakoze mu buzima bwabo no mu miryango yabo.
Iki gitaramo rero ni umwanya wo kubitekerezaho hanyuma tukazamurira ishimwe
hamwe.”


Mu rwego rwo kurushaho gutarama muri iyi minsi ibiri, Korari Cornerstone yatumiye
amatsinda yo kuramya no guhimabaza Imana ndetse n’amakorari atandukanye
azabafasha muri iyo minsi ibiri.

Muri ayo matsinda harimo, Healing Worship Ministry, rimwe mu matsinda akomeye kandi ameyerewe mu muziki w’indirimbo zaririmbiwe Imana.

Harimo kandi itsinda Light of Christ Group; Voice of Angels, La vie Eternelle,
Korari Parapanda yo mu muri Paruwasi UEBR ya Mahoko, na Chorale Urufatiro, aho
bazajya batarama kuva saa 2:30PM.


Korari Cornertone si ubwa mbere iteguye ibitaramo byo kuramya no guhimbaza
Imana kuko no mu minsi yashize bataramiye mu ihema rya Camp Kigali mu gitaramo
bari bise, “Nzaririmba Live Concert”.

Ubuyobzi buvuga ko gahunda ari ugukomeza ivugabutumwa riciye mu ndirimbo nk’uko intego yabo iri ndetse no gukomeza gushishikariza abantu kuza kuri Kristo.


Kugeza ubu iyi korari imaze gusohora indirimbo zitandukanye mu buryo bw’amajwi
n’amashusho kandi bavuga ko mu minsi iri imbere bafite imishinga migari yo gukora
ibitaramo ndetse no gufata amashusho n’amajwi by’indirimbo nshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *