Umuraperikazi Nicki Minaj yateye benshi kumwibazaho nyuma y’uko batunguwe no kubona konti ye ya Instagram ivaho, bikavugwa ko ari we wayikuriyeho kubushake bwe.
Uku gusibwa kw’iyi konti, biravugwa ko byabaye nyuma y’uko Nicki Minaj atakaje abakabakaba miliyoni 10 bamukurikiraga kuri Instagram, nyuma y’uko agiye kuri televiziyo agashimagiza Perezida Donald Trump.
Nyuma y’icyo kiganiro abantu batangiye kumwataka ndetse bamwe bahagarika kumukurikira, babikoreshejwe n’umujinya wo kumva ashyigikiye Trump.
Kugera ubu nta kintu Nicki Minaj nta kintu arabivugaho.

