Umukobwa witwa Qhawekazi Mazaleni w’imyaka 24 y’amavuko yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo 2025 mu birori byabereye i Pretoria ahembwa ibirimo n’inzu.
Uyu mukobwa yaraye hegukanye iri kamba mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025.
Mazaleni, akomoka mu Ntara ya Eastern Cape, ni umuhanga mu gucengeza imvugo, kandi ari no gukorera impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) yibanda ku bana bafite indwara ya ‘Autism’.
Igisonga cya mbere cyabaye umukobwa witwa Luyanda Zuma w’imyaka 23, naho igisonga cya kabiri aba uwitwa Karabo Mareka w’imyaka 27.
Mu bihembo yahawe harimo Miliyoni 3 z’Afurika y’Epfo. Yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz GLC Coupé, Inzu y’igorofa ifite ibyumba bitatu azabamo mu gihe cy’umwaka w’ingoma ye.






https://shorturl.fm/Mxy6M
https://shorturl.fm/5v9wD