Ibyishimo ni byose kwa Rufonsina nyuma yo kwibaruka

Uwimpundu Sandrine wamenyekanye ku izina rya Rufonsina muri filime umuturanyi yibarutse umwana w’umukobwa nkuko yabitangaje yerekana ko ari mu byishimo.

Rufonsina yabyariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025.

Yibarutse umwana w’umukobwa. Uyu mugore mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yashimiye Imana. Ati “Wakoze Nyagasani.”

Rufonsina asanzwe afite umwana w’imyaka 10 yabyaranye n’umugabo bamaranye imyaka 12. Uyu mugore mu ntangiro z’Ukwakira 2025 nibwo inshuti ze zimukoreye ibirori byo kumwifuriza kuzibaruka neza, ‘Baby shower’.

Mu Ukwakira 2024 kandi nabwo yari yambitswe impeta y’urukundo n’umugabo we. Ubwo yizihizaga isabukuru ye muri Nyakanga 2025, nibwo Rufonsina yahishuye ko yitegura kwibaruka ubuheta bwe.

Rufonsina yashimye Imana ko yabyaye neza

One thought on “Ibyishimo ni byose kwa Rufonsina nyuma yo kwibaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *