Umuhanzi Eric Senderi wari wasubitse ibitaramo yakoraga bizenguruka igihugu ari kwizihiza imyaka 20 ishize ari mu muziki, yongeye kubisubukura ahera mu karere ka Nyagatare aho yaje gutungurwa n’umubare w’abantu benshi baje gutaramana nawe.
Iki gitaramo cya Senderi Hit yaraye agikoreye mu karere ka Nyagatare mu gace kazwi nka Rukomo. Uretse abayobozi bo muri ako karere bitabiriye igitaramo cye haje n’abaturage benshi bataramanye nawe bamwereka ko bamwishimiye cyane.
Senderi aganira na MAMBO1 nawe yavuze ko yishimiye cyane ubwitabire yagize. Ati “Nta bintu byinshi navuga gusa ndashimira cyane abantu ba Nyagatare baje kwifatanya nanjye.”
Nyuma ya Nyagatare Senderi azakomereza no mu tundi turere tugize u Rwanda aho kuri ubu asigaje utugera kuri 11.
Ni ibitaramo bizajya biba buri cyumweru mu turere dutandukanye, hatangwamo ubutumwa bugamije guteza imbere umuco wo gukunda Igihugu, gukora, gusigasira gahunda za Leta ziteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange.
Senderi yavuze ko ibi bitaramo bizasozwa ku munsi wa Noheli, aho azashimira Imana yamufashije mu rugendo rwe rw’imyaka 20, akerekana ko umuziki ushobora kuba igikoresho cyubaka, gihuza kandi gihindura imibereho y’abantu.







https://shorturl.fm/Qs7et