Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuchu yarahiye ko atazigera akorana indirimbo n’umuhanzi uwo ari we wese wo muri Kenya nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga bibasiye Perezida wabo Samia Suluhu.
Zuchu yavuze ko yamaze kubona ko Abanya-Kenya nta kinyabupfura bagira, bityo kugira ngo yemere gukorana indirimbo n’umuhanzi wabo bagomba kubanza gusaba imbabazi Perezida Samia Suluhu.
Ati “Ntabwo nshobora gukorana indirimbo n’Abanya-Kenya, kuko nta kinyabupfura bagira. Batutse Perezida wacu baramwandagaza, ni ngombwa ko basaba imbabazi kugira ngo tugendere mu nzira imwe nabo, ariko ubu naciye ukubiri nabo.”
Icyakora abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Kenya bo bakomeje kumuha urw’amenyo bamubwira ko izo ndirimbo ze yazireka akazikorana n’ab’iwabo, kuko n’ubundi birenze bari bamwitezeho.

Zuchu yanenze Abanyakenya ko nta kinyabupfura bagira

