Uwicyeza Pamella yahishuye uko yarokotse urupfu mu minsi ishize

Miss Uwicyeza Pamella umufasha wa The Ben yahishuye ko mu minsi ishize yakoze impanuka ikomeye, ku buryo yumvaga ko birangiye ariko Imana ikinga akaboko we n’abo bari kumwe ntibagira icyo baba.

Ibi Pamella yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Taikun Ndahiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube ‘Narababwiye TV’, aho yari abajijwe ku mpanuka aherutse gukora.

Yabajijwe icyo yategereje mu gihe impanuka yabaga avuga ko yari afite ubwoba.

Ati “Numvaga mfite ubwoba cyane, byari bikomeye numvaga ko birangiye nta muntu uri bubeho kuko n’igihe cyadukubise (igikamyo) twese twari twahumirije. Nababwiye abantu twari kumwe mu modoka ndababwira nti mufunge amaso yanyu ubundi tuvuza induru.”

“Cyari igikamyo gihetse ama Ferabaro, kinini kiruta imidoka yacu ariko Imana yarahabaye, nta muntu n’umwe wagize ikibazo kuko njye nafunguye amaso nkimara kumva kidukubise.”

Yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’igikamyo cyabuze feri gisubira inyuma, babura uko bitwara kuko abagenzi bagendaga mu muhanda ndetse no mu gisate kindi cy’umuhanda harimo imodoka.

Ati “Nakibonye gitangiye gusubira inyuma ndavuga nti nkore iki?, nkate nce aha, nzamuke??, ndavuga nti ibi nibyo bikoresha Accident kurushaho, turabireka ibyabaye tubura uko tubigenza turahumiriza twumva kiradukubise.”

Pamella avuga ko yafunguye amaso nyuma yuko iki gikamyo kibagonze, asanga ni muzima na bagenzi be nta n’umwe wagize ikibazo.

Ati “Natekereje ko napfuye ngira ngo ni umutwe wanjye uri gutekereza (ko ari bazima) kumbe ntakintu twari twabaye, abantu bose ndabareba inyuma ndababaza ngo mumeze neza, bambwira ko bameze neza.”

Yakomeje agaraza ko ari Imana yahabaye kuko n’uwari utwaye ikamyo yabagonze yumvaga bapfuye, ariko atungurwa no gusanga bose ari bazima yemeza ko ari igitangaza

Ati “N’umuntu wabuze feri yavuye mu gikamyo araza aravuga ngo nabishe nabamaze, aje asanga twese tumeze neza arumirwa aravuga ngo iki ni igitangaza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *