Abakoresha ’e-mail’ za Gmail basabwe kwihutira kugenzura konti zabo nyuma y’uko hatangajwe ko ‘passwords’ zirenga miliyoni 183 z’abayikoresha zibwe, nk’uko byagaragajwe n’amakuru yatangajwe n’inzobere mu by’umutekano wo kuri murandasi.
Umuhanga mu by’umutekano w’ikoranabuhanga ukomoka muri Australia, Troy Hunt, ni we watangaje aya makuru, avuga ko hari amakuru y’abantu arimo aderesi za email n’amagambo y’ibanga bakoresha byagiye hanze.
Uyu mugabo yasobanuye ko hari amakuru menshi yibwe, angana na Terabyte 3,5, uburemere bushobora kujyaho filime 875 za HD.
Hunt yavuze ko amakuru yinjiriwe atari ay’abakoresha Gmail gusa, ahubwo harimo n’amakuru n’abakoresha Outlook, Yahoo n’izindi.
Yagize ati “Ayo makuru yaturutse ku mbuga zitandukanye hirya no hino ku Isi hose, ariko Gmail yo iragaragaramo cyane.”
Passwords zirenga miliyoni 180 za Gmail zaribwe

