Richard Nick Ngendahayo yatunguye Umunyarwenya Kadudu muri Gen-Z Comedy

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500 Frw n’Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo, yo gutangiza umushinga wari mu nzozi ze.

Ni amafaranga yamuhaye mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2025, anamwongeza itike yo kwicara mu myanya y’icyubahiro mu gitaramo yitegura gukorera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Ubwo Richard Nick Ngendahayo yageraga ku rubyiniro, mbere yo kugira ikindi kintu avuga yasabye Fally Merci usanzwe ategura ibi bitaramo ko yamuha umwanya akaganira na Kaduhire Kadudu.

Richard Nick Ngendahayo, yamubwiye uburyo akunda impano ye, anamuhishurira ko Imana imukunda.

Yamutunguye amubaza icyo yakora aramutse abonye igishoro, undi amusubiza akoresheje urwenya azwiho, ko yacuruza ibiraha.

Ubwo yavugaga ibi abari bitabiriye igitaramo n’ubundi bariho baseka, ari na bwo uyu muramyi Richard Nick Ngendahayo yemereraga uyu munyarwenya Kadudu kumuha ibihumbi 500 Frw kugira ngo azatangize umushinga.

Uyu munyarwenya wigeze kuvuga ko yakuriye mu buzima bushaririye, nyuma yo guhabwa aya mafaranga, yavuze ko akimara kumubwira ko amwemereye amafaranga, mu bitekerezo bye hahise hazamo byinshi, ariko ko azamufasha gutangiza umushinga we.

Kadudu avuga ko azahita akora umushinga wo gucuruza ibiraha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *