Irene Uwoya ‘Oprah’ wahoze ari umugore wa Ndikumana Hamad Katauti wamamaye muri ruhago mu Rwanda, mu marira menshi yicujije impamvu ari we wagize uruhare mu gutandukana kwabo, agaragaza ko agize amahirwe yo kongera kumubona yakora byose akamusaba imbabazi.
Uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro cyitwa ‘A List’ akorana n’ibindi byamamare muri sinema ya Tanzania birimo Kajala Masanja, Aunt Ezekiel na Jacqueline Wolper.
Irene Uwoya yabajijwe ku mubano we no gutandukana n’abagabo batandukanye, abanza guhishura ko mu byabaye byose atigeze asezerana inshuro ebyiri nubwo yabanye n’abagabo batandukanye.
Yemeje ko mu buzima bwe yasezeranye rimwe na Ndikumana Hamad Katauti, ibindi byose byari ukwinezeza gusa.
Yashimangiye ko kuva yabaho atigeze abona umuntu umukunda nk’uko Ndikumana yamukundaga, ariko yagize ubwana bukabije atuma bombi bemeranya gutandukana.
Ati “Mu buzima bwanjye bwose bwo gukundana, ni we muntu wankunze kurusha abandi. Ni uwa mbere kuko yarankundaga cyane, cyane, cyane. Yanshyiraga imbere y’ibintu byose. Ariko ni njye watumye dutandukana, ni amakosa yanjye.”
“Yari umugabo uhamye kandi unkunda cyane kugera ku kigero cyo guteza ibibazo mu ikipe ye kubera njye, ariko gutuza birananira. Ntekereza ko nari umwana kuko nari mu myaka 20 kuko nabyaye Krish mfite 22. Icyo gihe nashakaga ibintu byinshi.”
Irene Uwoya kugeza ubu uri mu bagore bakomeye muri Tanzania mu bigendanye n’ishoramari mu by’ubwiza, ahamya ko yicuza ku ruhare runini yagize mu gutandukana kwe n’uwamukundaga.
Ati “Nakwifuje ko icyo gihe kigaruka ubu, ariko amahirwe aza rimwe mu buzima ntabwo agaruka. Twatandukanye kubera izo mpamvu ariko yarakomeje arankunda. Kumubura byankoze ku mutima cyane. Nongeye kumubona natanga byose nkafata umwanya nkamusaba imbabazi.”


