Ferrari yamuritse imodoka ya mbere y’amashanyarazi igura hafi miliyoni 940 Frw

Ferrari, uruganda rw’imodoka zihenze cyane za siporo rwamuritse imodoka yarwo ya mbere ikoresha amashanyarazi gusa, iyo modoka bayise Luce.

Iyi modoka y’agatangaza iragura $640,000 (hafi miliyoni 940 Frw) ikaba isa na Ferrari za mbere zakozwe zifite imyanya irenze ibiri yo kwicaramo.

Iyi modoka ya ferrari – uruganda ruzwi cyane ku modoka z’imyanya ibiri gusa – ni yo ya mbere ferrari ikoze ifite imyanya itanu yo kwicaramo.

Ku mbuga nkoranyambaga ababonye iyi nshya bayivuzeho ibitandukanye kuva ku kuvuga ko “ivuye mu kimoteri cy’imyanda” kugera ku “icyitegererezo mu gushushanya imodoka” nziza.

Lamborghini na Porsche inganda mukeba kuri Ferrari zasubije inyuma imigambi yazo yo gukora imodoka z’amashanyarazi (Electric Vehicle, EV) kubera kugabanuka kw’abazikenera hamwe n’ipiganwa rikomeye rya ‘brands’ z’Abashinwa.

Umukuru wa Ferrari, Benedetto Vigna ari i Roma, yavuze ko Luce – ijambo ry’igitaliyani rivuze “urumuri”, yafashe imyaka itanu kuyubaka.

Luce ikoresha moteri y’amashanyarazi yakozwe na Ferrari iri kuri pine, ituma iyi modoka ishobora guhita igera ku muvuduko wa 96km/h mu masegonda 2.5 ikimara guhaguruka.

Ferrari yavuze kandi ko izakomeza gusohora imodoka zikoresha ibitoro hamwe n’iza ‘hybrid’ (zikoresha ibitoro n’amashanyarazi) hamwe n’izi z’amashanyarazi gusa.

Ferrari ni rwo ruganda rw’imodoka rurusha izindi agaciro i Burayi.

Rushingira cyane ku kugurisha imodoka z’agaciro ko hejuru cyane – ibintu byarufashije kwirinda igitutu izindi nganda mukeba bahura nacyo.

Gusa, agaciro k’imigabane y’uru ruganda kamanutseho 25% mu mwaka ushize, kubera igabanuka ry’agaciro k’imodoka zihenze cyane n’ahandi hose ku isi, bitewe no kugabanuka kw’abaguzi b’ibintu by’agatangaza.

Iyi modoka iri kugura agera kuri miliyoni 940 frw
Imbere hayo ni uku hasa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *