Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, yavuze ko nta kibazo umugore we ajya agira iyo abantu bavuze ko ari mu rukundo na Dj Crush kuko abizi ko ari inshuti.
Inkuru y’urukundo rwa Dj Crush na Byiringiro Lague imaze iminsi ivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho abagaragaza kenshi bari kumwe cyane aho uyu mukobwa aba yagiye gutaramira.
Gusa Byiringiro Lague usanzwe afite umugore Uwase Kelia ndetse na Dj Crush nta n’umwe ujya abyemera ko ari mu rukundo n’undi.
Mu kiganiro Sunday Choice, Byiringiro Lague yavuze ko Dj Crush ari inshuti ye nta wundi mubano wihariye bafitanye.




