APR FC itsindiwe na Pyramids FC ku zuba rya Kigali – AMAFOTO

Ibitego bibiri bya Fiston Kalala Mayele byafashije Pyramids FC gutsindira APR FC i Kigali mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Ni umukino APR FC yagiye gukina ibizi ko igomba gukora ibishoboka byose bakawutsinda cyane ko imikino 4 yahuje aya makipe nta na rimwe bigeze babasha gutsinda Pyramids FC.

Pyramids FC na yo ikaba itari yakabashije gutsindira APR FC i Kigali kuko inshuro 2 bakiniye mu Rwanda, banganyije.

Pyramids FC ikaba itari yishimiye ko umukino washyizwe saa 14h00’ kuri Kigali Pelé Stadium, bibazaga icyo Amahoro yabaye.

Iminota 10 ya mbere y’umukino wabonaga APR FC irimo ishyira igitutu kuri Pyramids ndetse ibona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro.

Pyramids FC nayo yanyuzagamo igasatira ariko ntacyo byatanze kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

Ku makosa ya Niyomugabo Claude ku munota wa 51 Fiston Kalala Mayele yatsindiye Pyramids igitego cya mbere.

Ku munota wa 54 umunyezamu Naser yongeye kurokora Pyramids ku mupira yatewe na William Togui Mel.

Ku munota wa 71 Naser yakuyemo undi mupira ukomeye wa Memel Raouf Dao ni nako ku munota wa 72 umutoza wa Pyramids, Krunoslav Jurcic yahawe ikarita itukura.

APR FC yakomeje gushaka igitego ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Ku munota wa 85 Fiston Kalala Mayele yaje kubona igitego cya kabiri umukino urangira ari 2-0.

Umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira.

Nubwo hari ku masaha agoye abafana bitabiriye
Fiston Mayele watsinze ibitego bibiri
APR FC yatakaje amahirwe ku mukino ubanza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *