Igihombo gikomeye n’ingaruka mbi kuri Ariel Wayz nyuma gufungwa

Ifungwa ry’umuhanzikazi Ariel Wayz rishobora kumuteza igihombo gikomeye cyane biturutse ku gupfa kwa kazi yari afite mu muziki nyuma yaho agiriye amasezerano n’ikigo gikomeye cya Universal Music East Africa bigatuma urugendo yarafite rusubikwa.

Impamvu y’iki gihombo ni uko Ariel Wayz ajya gufatwa ngo afungwe iki kigo gikomeye mu muziki cyari cyaramaze kugurira itike y’indege uyu muhanzi aho yagombaga kwerekeza mu gihugu cya Kenya kugirango ahakorere ibikorwa bya muzika harimo no gufata amashusho y’indirimbo.

Umwe mu nshuti za hafi ya Ariel Wayz aganira na MAMBO1 yagize ati “Ikintu kibabaje ni ukuntu yafatiwe mu cyaha kandi yarafite urugendo rwo kujya muri Kenya mu kazi.”

Ariel Wayz n’inshuti ze zirimo n’umuhanzikazi Babo bafashwe mu ijoro ryo ku munsi yari avuye mu gikorwa cyo kwita izina cyabereye i Musanze. Yafashe habura umunsi umwe ngo yerekeze muri Kenya kuko yagombaga kugenda taliki 7 Nzeri 2025.

Uko byagenze ngo bafungwe

Ubusanzwe Ariel Wayz na Babo ni inshuti magara, inshuro nyinshi bakunze kuba bari kumwe cyane mu bintu bijyanye no kujya kuryoshya. Ibi bituma bahurira ku nshuti nyinshi.

Bijya gutangira ni inshuti yabo yateguye ikirori cyari cyabereye Nyarutarama muri ‘Apartment’ irabatumira. Iyo nshuti yabo mu gukodesha iyo nzu ntabwo yigeze iha ubusobanuro nyirayo niba agiye kuhakorera ibirori cyangwa se niba igiye kuharuhukira.

Nyuma yo guhabwa inzu yatumiye inshuti ze zirenga 20 harimo n’abo bahanzi. Nkuko bigenda mu birori by’urubyiruko ntabwo haburamo icyo kunywa ndetse n’umuziki utuma bizihirwa cyane.

Ibi byatumye abaturanyi b’iyo nzu bahamagara nyirayo bari kumubwira ko hari urusaku. Nyiri iyo nzu yahise ahagera atungurwa no kuhasanga abantu benshi.

Yababwiye ko inzu yayikodesheje umuntu umwe, bityo ko uhari wese agomba kuhava amwishyuye byibuze amadorali 150$, abari bahari babaye nk’abakubiswe n’inkuba bibaza ukuntu bagiye kwishyura inzu kandi baje nk’abatumirwa.

Bivugwa ko aribo bihamagariye Polisi

Mu kwishyuzwa ayo mafaranga byababereye umutwaro bumva ko bari mu karengane gusa uwaduhaye amakuru avuga ko bahise bahamagara uhagarariye Ariel Wayz mu bya muzika yemerera nyiri nzu kubarekura akamwishyura miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyirinzu yarabyemeye ariko mukanya gato cyane batunguwe no kubona haje Polisi kandi muri bo nta n’umwe uzi uwayihamagaye.

Bamwe babashije kwiruka Polisi itwara abagera kuri barindwi (7) harimo na Ariel Wayz na Babo.

Nyuma nibwo baje kubapima niba bakoresha ibiyobyabwenge babibasangamo. Magingo aya bakaba bagifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye i Remera.

 Ariel aherutse kumurika Album yise “Hear to stay”

2 thoughts on “Igihombo gikomeye n’ingaruka mbi kuri Ariel Wayz nyuma gufungwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *