Raporo nshya ya 2026 ku bwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi (World Press Freedom Index), yasohowe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders), igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 139 mu bihugu 180 byasesenguwe.
Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ruri inyuma ya bimwe mu bihugu bituranye na rwo.
Uganda iri ku mwanya wa 131, Tanzania ku wa 106, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 130, naho u Burundi buri ku mwanya wa 119.
Ku rwego rw’Isi, ibihugu 10 bya mbere bifite ubwisanzure bwo hejuru bw’itangazamakuru birimo “Norvège, u Buholandi, Estonie, Denmark, Suède, Finlande, Ireland, u Busuwisi, Luxembourg na Portugal.”
Ibi bihugu bishimwa kuba bifite amategeko arengera abanyamakuru, ubwisanzure busesuye mu itangazamakuru, ndetse n’ubutegetsi butivanga mu mikorere y’itangazamakuru.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kunoza umwuga w’itangazamakuru no guhangana n’ikibazo cy’amakuru y’ibihuha, hari aho amategeko n’imikorere bishobora kuba imbogamizi ku bwisanzure bw’itangazamakuru.
Mu byagaragajwe nk’imbogamizi zikomeye mubihugu byajye ku myanya y’inyuma harimo kwigengesera kw’abanyamakuru mu gutangaza inkuru (self-censorship), igitutu gituruka ku nzego zitandukanye, ndetse no kuba inkuru zinenga ubutegetsi zitagaragara kenshi mu bitangazamakuru.

