Cynthia Shange, wabaye inkomarume, uzwi cyane nk’umugore wa mbere w’umwirabura wahagarariye Afurika y’Epfo mu irushanwa rikomeye ry’ubwiza rya ‘Miss World’ ryo mu gihe cy’ubutegetsi bw’ivangura bwa ba nyamucye b’abazungu (apartheid), yapfuye ku myaka 76.
Ku mbuga nkoranyambaga, umukobwa we Nonhle Thema yatangaje inkuru y’urupfu rwe n'”umutima uremerewe cyane”, anashimira nyina ku bw’urukundo n’ubugwaneza bwe, asaba abantu gusengera umuryango wabo muri ibi bihe bikomeye.
Shange, washimwe nk’umuntu wabimburiye abandi ku bw’ibikorwa bye byo ku rwego mpuzamahanga, yari n’umukinnnyi uhebuje wa filime wabimazemo imyaka ibarirwa muri za mirongo.
Shange yapfuye mu gitondo cyo ku wa mbere mu bitaro yari arwariyemo, nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo.
Ubutumwa Thema yatangaje kuri Instagram bunarimo ifoto ya nyina Shange amwenyura, n’amagambo yo kumushimira ko yari “Umuntu wuje ubuntu n’impuhwe wasusurutsaga [abo bari kumwe], wiyubahaga, akanarangwa n’ineza ku bantu bose bari bamuzi”.
Yongeyeho ati: “Twubaha urugendo rwe, imbaraga ze, n’urukundo yasangizaga abandi atitangiriye itama.”
Amakuru ajyanye n’umuhango wo kumushyingura azatangazwa vuba, nkuko byavuzwe muri ubwo butumwa.
Avuka, ku itariki ya 27 Nyakanga (7) mu 1949, yiswe Cynthia Philisiwe Shange, aza kumenyekana cyane mu myaka ya 1970 ubwo yahagarariraga Afurika y’Epfo mu irushanwa rya ‘Miss World’.
Muri icyo gihe, abagore b’abirabura ntibari bemerewe kwitabira irushanwa rya ‘Miss South Africa’ kubera ubutegetsi bw’ivangura bwa apartheid, ahubwo bakajya bakora amarushanwa yabo yihariye arimo nk’irya ‘Miss Africa South’, yanegukanye.
Mu 1972, Shange yitabiriye ‘Miss World’ i London mu Bwongereza, ahatana n’umuzungu wari uhagarariye ‘Miss South Africa’, aza ku mwanya wa gatanu.
Nubwo yari umugore wa mbere w’umwirabura wahagarariye Afurika y’Epfo muri iryo rushanwa, si we wari uwa mbere utari umuzungu wahatanye.
Mbere ye ho imyaka ibiri, mu 1970, Pearl Gladys Jansen na we yitabiriye irushanwa nk’uhagarariye ‘Miss Africa South’, bituma haba ubushyamirane bukomeye muri iryo rushanwa na ryo ryari ryabereye i London.
Ariko, hakurikijwe ibyiciro by’amoko byakoreshwaga muri Afurika y’Epfo mu gihe cya apartheid, we yashyizwe mu cyiciro cy'”abafite amabara” (abafite inkomoko ivanze). Ibyo byiciro by’amoko biracyakoreshwa muri Afurika y’Epfo ya none.
Nyuma yo guhatana mu irushanwa rya ‘Miss World’, Shange yakomeje kuba umukinnyi wa filime no kuri televiziyo uzwi cyane.
Mu bikorwa bye by’ingenzi harimo Udeliwe, ifatwa nk’imwe muri filime ndende za mbere zakozwe n’abirabura muri Afurika y’Epfo, ndetse na filime y’amateka yitwa Shaka Zulu.
Mu 2024, yahawe igihembo cy’icyubahiro cya ‘Life Time Achiever’ mu bihembo bya ‘KZN Simon Mabhunu Sabela Awards’, ku bw’uruhare rwe mu mwuga wo gukina filime.

