Hamenyekanye ibyaha bitatu Eric Semuhungu ari gushinjwa

Taliki ya 9 Mata 2026, nibwo Semuhungu Eric yatawe muri yombi ariko ntihatangazwa ibyaha yari akurikiranyweho kubera ko byari kwica iperereza.

Kuri ubu dosiye ye yamaze kugezwa mu bushinjacyaha, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Nkuko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabitangarije ikinyamakuru cya Igihe.

Amakuru avuga ko akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya.

Uwahamijwe n’urukiko “icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato” ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10, ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2Frw.

Uhamijwe n’urukiko “Icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa” ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitari hejuru y’imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 3Frw.

Uhamijwe n’urukiko “icyaha cyo gukangisha gusebanya” ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *