Umunyarwenya wo muri Nigeria, Doctall Kingsley yatangarije abafana be ko nta kintu azongera gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze kugera mu Cyumweru gitaha ubwo hazaba hasojwe icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Yavuze ko iki ari icyemezo yafashe mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko mu cyumweru gitaha aribwo azasubukura ibikorwa yanyuzaga ku mbuga ze.
Doctall Kingsley akunze kugaragaza ko ari inshuti y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, ndetse akaba yariyise izina ry’ikinyarwanda rya ‘Ntakirutimana’.

