Minisiteri y’umurimo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yatanze ikiruhuko “mu gihugu hose” kuri uyu wa gatatu, nyuma yuko ikipe y’umupira w’amaguru y’icyo gihugu itsindiye itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.
Les Léopards – nkuko iyo kipe yitwa – yabigezeho itsinze ikipe y’igihugu ya Jamaica – izwi ku kabyiniriro ka Reggae Boyz – igitego 1-0 mu mukino wabereye ku kibuga Estadio Akro, muri Mexique, mu ijoro ryacyeye.
Ni igitego cyinjijwe na myugariro Axel Tuanzebe ku munota wa 100. Asanzwe akinira ikipe ya Burnley yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’umurimo Ferdinand Massamba wa Massamba rivuga ko iyo konji (congé) y’uyu munsi ari konji “irihwa”, kandi ko iri mu rwego rw'”ubushake” bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo “gutuma abaturage ba Congo bishima mu bumwe, ishyaka, n’ishema ry’igihugu”.
DRC yaherukaga mu gikombe cy’isi mu 1974, cyari cyabereye mu bwari Ubudage bw’Uburengerazuba, icyo gihe yitwaga Zaïre.
Mu gikombe cy’isi gitangira ku itariki ya 11 Kamena (6), kizabera mu Canada, Amerika na Mexique, DRC iri mu itsinda K ihuriyemo na Uzbekistan, Portugal, na Colombia.

